AMAFUTI 10 ASHOBORA GUTUMA UMUKIRISITU ABABARIRWA MU IHENE

Ihene ni itungo ryari ryaratoranijwe gukora imirimo itandukanye yo mu buturo bwera ndetse ryari ritandukanye cyane n’ingurube kuko yo byari ikizira kuyirya, yanarangwaga n’ingeso mbi nko kugira umwanda,kutarobanura ibyo irya,kutareba hejuru,kutuza…

Nubwo ariko ihene yatoranyirijwe iyi mirimo,bitewe n’ingeso mbi zayo byarangiye abatambyi bayikuye mu matungo atambwa. Mu kibwirizwa gifite insanganyamatsiko igira iti: “IHENE N’INTAMA” cyari gishingiye ahanini muri Matayo 25.31-46 

,Umuvugabutumwa RUSHENYI Patrice yabwirije ku rusengero rw’Abadiventise b’Umunsi wa Karindwi rwa Kabeza mu Ntara y’Ivugabutumwa ya Remera mu mugi wa Kigali,yasabye Abizera kureka ayo makosa n’ubwo barenze kuba ingurube (abapagani butwi) abasaba kurenga kuba ihene (abapagani bo mu rusengero) ahubwo abasaba kuba mu ruhande rw’Intama zumva ijwi ry’Umwungeri zikamukurikira atiriwe azikurura mu biziriko,kuko ari zo zizashyirwa I buryo ku munsi w’amateka.
Muri iki kibwirizwa cyuje imigani ariko isobanutse,Umubwiriza RUSHENYI Patrice yagarutse ku mico y’ihene ayigereranya neza neza n’iranga abakristo ku izina batahindutse (aribo bagereranywa n’ihene):
  1. Yakobotse amavi nyamara idasenga (Abahora bapfukamye ariko badasengera gucika ku cyaha)
  2. Ntiyizera shebuja kuko isakuza iyo imvura ikubye (Abahora baganya nk’aho Imana ititaye ku bibazo bafite)
  3. Iyo iciye ikiziriko ntitaha ijya kona (Iyo icyakumiraga umuntu kivuyeho agahita akora amahano)
  4. Ntiyemera gukurikira umwungeri cyangwa ko ayishorera (Kutemera ubuyobozi bwa Mwuka Wera)
  5. Ihene ntiyambara ngo yikwize (Imyambarire mibi iranga abatarahindutse)
  6. Ntihagarara ituje iba ikubagana (Imyitwarire mibi iranga abizera gito mu nsengero nko gusakuza no kurangara)
  7. Agasekurume kabuza izindi amahwemo yewe na nyina (Ubusambanyi bukorwa n’abakristo babukorana n’abandi bakristo)
  8. Iyo yafatanije amenyo ntinywa umuti (Uburyo Abanya Lawodokiya batita ku nama bagirwa n’umugabo wo guhamya ukiranuka Ibyahishuwe 3.18)
  9. Ntikunda kwahuka mu gitondo niyo uyahuye ntirisha (Umuco mubi wo kutazinduka mu materaniro)
  10. Ntikunda amazi yikundira amamininwa (Kuba mu cyiciro cyo kwirinda ariko ntiwirinde icyaha)
  11. Ihagarara ahegutse gusa ngo itandura (Ubwibone)
Umubwiriza RUSHENYI Patrice ahamya ko nubwo inyuma h’ihene hasa neza, ariko imico cyangwa imbere yaho ari habi.Mu gihe intama itarimba inyuma gusa ahubwo imico yayo ari myiza.Yashoje ikibwirizwa asaba abantu gusaba Imana ikaduha imico yayo ituma tubarirwa mu ntama zumva ijwi ry’umwungeri zikamukurikira kuko aricyo kizatubashisha kubarwa I buryo ubwo Yesu azaba aje.
“Iyo amaze kwahura ize zose azijya imbere,intama zikamukurikira kuko zizi ijwi rye.” Yohana 10.4
Dusoza iyi nkuru turakurarikira gukurikirana ibindi byigisho yabwiririje muri ayo mavuna,yigisha ku gitabo cy’ibyahishuwe.Kubikurikira bizagushoboza gusobanukirwa n’ubuhanuzi bukwereka igihe duhagazemo bikurarikira kugira umwiteguro ushyitse.
Share:

No comments:

Post a Comment

tanga igitekerezo cyawe hano

Shakisha

shakira hano kurubuga

dukurikire kumbuga nkoranyambaga