AK’ABADIVENTISTE BATARI MASO KASHOBOTSE

Kuri iyi sabato kuwa 10/9/2016 mu rusengero rw’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi rwa Remera,muri gahunda yo kuramya habwirije NZARAMBA Emmanuel umubwiriza uturuka ku Itorero rya Nyabisindu mu Ntara y’Ivugabutumwa ya Remera.

Mu kibwirizwa yahaye insanganyamatsiko igira iti: “IHEREZO RY’UBUBYUTSE,NONEHO NIMUSINZIRE MURUHUKE”,yagaragaje ko Abadiventiste batahinduwe na volime 7 zimaze gutambuka z’Ububyutse agiye noneho gusinzirirako.
Mu kibwirizwa cyari gifite Isomo ry’urufunguzo muri Luka 12.35-38 ryaturarikiraga kuba maso dutegereje umukwe, Umubwiriza NZARAMBA Emmanuel yagaragaje ko nyuma y’uko Yesu asabye abigishwa be gusenga ku musozi igihe yahindurwaga ndetse ntibabe maso isaha imwe igihe yasenganaga umubabaro I Getsemani byabasabye iminsi 10 badahagaze mu cyumba cyo hejuru. Nubwo bo bahawe andi mahirwe ngo imbabazi nizirangira nta yandi mahirwe Abadiventiste batabaye maso bazabona. Matayo 26.36- na Luka 9.28-
Yagize ati: “Niba hari ububyutse ni ukuvuga ko hari ikintu gikomeye kiri imbere yacu.Tugomba gusenga cyane dushyizeho umwete tudasenga nk’uko tubyumva ahubwo uko byakagombye.Si uko Imana ikeneye ko tuyititiriza kugirango ikunde isubize,ahubwo ni ukugirango yereke Satani yuko tutamushaka.”
Igihe Yesu yasabaga abigishwa be kuba maso isaha imwe,burya haburaga isaha ngo Imana itange ubufasha.Ubufasha Yesu yahawe,n’abigishwa be bari kubuhabwa iyo baba maso.Umuntu ushobora kwihangana mu gihe gisigaye,Imana imufitiye ubufasha,ariko birasaba guhatana.
Matayo igice cya 22 kugeza ku cya 25 ni igitekerezo kimwe gikomeza. Gitangira abantu batumirwa mu bukwe,bamwe ntibaze,abaje bamwe ntibambare umwenda w’ubukwe abandi bakawambara. Bava mu nzu yo kwambariramo bakinjira mu nzu yo gutegererezamo umukwe avuye mu bukwe,kuko burya ntidutaha ubukwe ahubwo tujya mu birori byu’ubukwe. Ubukwe ni isano idacika turyamana yewe tujyana no ku kazi.
Yasoje asaba Imana ngo ifashe abizera be kujyana amavuta yo mu matara gusa (Umwuka Wera uri mu Byanditswe) ahubwo ngo banajyane amavuta mu mperezo (Mwuka Wera ukorera mu mutima),kuko tuzajya mu ijuru isano dufitanye n’Imana yaramaze kunoga. Ikizeza amakanzu yacu ni Ubuntu bw’Imana n’Umuhati wacu udacogora.
Share:

No comments:

Post a Comment

tanga igitekerezo cyawe hano

Shakisha

shakira hano kurubuga

dukurikire kumbuga nkoranyambaga