Yavukiye rimwe n’impanga ye Elizabeth M. Bangs babyawe na Robert na Eunice Harmon. Robert (Se wa Ellen) yari umuhinzi akanakora ingofero. Ellen Gould Harmon yamenyanye na James Springer White mu 1845 bashakana mu 1846, James yamukundiye ko yari umuntu wiyeguriye Yesu kandi akabona yari umuntu uvugana n’Imana by’ukuri.
James na Ellen babyaye abana bane b’abahungu ariko babiri ni bo babashije gukura kuko umwe yapfuye afite amezi atatu undi apfa afite imyaka 16.
Uyu mugore ufatwa mu mateka y’iyobokamana nk’umuntu udasanzwe kubera ibigwi bye, ni we ufatwa nk’inkomoko y’itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi kuko ni we wadukanye inyigisho za kidiventisiti zamamaza isabato (Sabbatarianism) , afatanyije n’umugabo we James White na Joseph Bates.
Kubera ibitabo Ellen G White yanditse n’uburyo yamamaye mu kwigisha inyigisho za kidiventisiti, Smithsonian magazine yamushyize mu bantu 100 batazibagirana mu mateka y’ibihe byose ya Amerika.
Uyu mugore amateka agaragaza ko yagize amayerekwa 200 yerekeye ibizaba mu isi, aya mayerekwa yemejwe n’abadiventisite ba mbere kandi n’ubu yemerwa n’abadiventisite ku isi yose, ndetse bemeza ko ubuhanuzi bwe buhamanya n’ukuri kugaragara mu gitabo cy’Ibyahishuwe, kimwe mu bitabo bikubiyemo ubuhanuzi bwo kurangira kw’isi no kugaruka k’umwami Yesu Kirisitu nkuko abakirisitu babyizera.
Mu mahame agenga iri torero harimo ihame rivuga ko imwe mu mpano za mwuka ziranga itorero ryasigaye ari ubuhanuzi bakongeraho ko ubwo buhanuzi bwagaragarijwe mu nyigisho za Ellen G White nk’intumwa y’Imana.
Inyigisho za Ellen G White zagiye ziteza impaka mu bihe byinshi kuko yandikanaga umwuka wo kunenga no gutunga urutoki Kiliziya Gatolika n’inyigisho zayo. Urusobe rw’izo nyandiko rwiswe “Great Controversy theme,” Biragoye kubona ikinyarwanda kiboneye ariko ugenekereje wabyita “Insanganyamatsiko y’ivuguruza rikomeye” byose byagarukaga ku bugorozi bwagororaga ibyo yerekanaga byagoretswe na Kiliziya Gatolika.
Muri urwo rusobe rw’inyandiko, harimo kimwe mu bitabo bye byamenyekanya ku isi yose cyitwa The Great Controversy, mu Kinyarwanda cyitwa “Intambara ikomeye”. Iri jambo ‘Intambara’ riba rishaka kwerekana intambara/ukutumvikana/ukuvuguruzanya biri hagati ya Kirisito na Satani, kandi iyo ntambara irwanirwa ku bayoboke. (Abayobotse Yesu Kirisito n’abayobotse Satani.)
Mu 1858 ni bwo yagize iyerekwa ngo ryamusabye kwandika igitabo cy’intambara ikomeye, Icyo gihe ngo yeretswe Yesu n’abamarayika barwana intambara ikomye na Satani n’abadayimoni, intego nyamukuru y’iyo ntambara yari iyo kwegukana umuntu.
Mu bindi bitabo bya Ellen G White byifashishwa mu iyobokamana rya kidiventisite cyane harimo icyitwa Kugana Yesu (Steps to Christ) cyahinduwe mu ndimi 140 zo hirya no hino ku isi, n’icyitwa Uwifuzwa Ibihe byose (The Desire of Ages) na cyo kiri mu byasohowe inshuro nyinshi ku isi.
Wikipedia twifashishije mu gutegura iyi nkuru igaragaza ko mu buzima bwe Ellen G White yasohoye inyandiko (articles) 5,000 n’ibitabo (books) 40 hakiyongeraho n’umuzingo w’inyandiko yandikishije intoki ugizwe na paje zirenga ibihumbi ijana (100,000 ) ahanini byibanda ku mayerekwa yagendaga agira, hakaba ibyibanda ku buzima n’imirire, ndetse n’ibyibanda ku mibanire rusange y’abantu ndetse n’uburezi n’uburere.
Uko ibuye yakubiswe afite imyaka icyenda ryamubereye intandaro yo kwiyegurira Yesu.
Ubwo Ellen G White yari afite imyaka icyenda y’amavuko, yakubiswe ibuye mu gahanga ubwo yari agiye ku ishuri, iryo buye ngo ryaramukomerekeje ku buryo yarinze asaza akivuga ko ari cyo gihe yagize ububabare mu gihe cyose yamaze kuri iyi si.
Gusa ariko nubwo iryo buye ryamubabaje cyane, nyuma ngo yaje gusanga ari ryo ryabaye intandaro yo kuba yariyeguriye Yesu akamuhanga amaso.
Ibi yabivuze agira ati: “Ibi byago nagize, igihe kimwe nabifashe nk’ububabare bukabije bugoye kwihanganira ariko nyuma nasanze ari umugisha udasanzwe, byabaye intandaro yo gusakaza ibyishimo ku isi, byabaye inzira yatumye nerekeza amaso yanjye kuri Yesu. Simba naramenye Kirisito Yesu iyo hataza kubaho ububabare nagize nkiri umwana bugatuma njya kumushakiraho gukira n’ihumure.”
Impamvu Ellen G White yemeje ko igikomere yatewe no gukubitwa ibuye ari cyo cyamuyoboye kuri Yesu, nuko akimara gukubitwa iryo buye nta kindi yari agishoboye gukora kuko yararwaye cyane agera kure bituma yumva nta wundi wamukiza ubwo bubabare uretse Yesu.
Ubwo yari afite imyaka 12 yari akirembye, ababyeyi be ngo bamujyanye mu materaniro y’abametodisite yagombaga kumara igihe kinini, icyo gihe ngo ageze muri ayo materaniro ni bwo yabonekewe n’Imana iramuganiriza mu iyerekwa maze imusezeranya kuzamuha amahoro.
Nyuma ngo yaje kujya mu materaniro yabwirijwemo n’umugorozi witwaga William Miller (uyu ari no mu gitabo Ellen White yanditse cyitwa Intambara ikomeye) Muri ayo materaniro ngo yumvishe mu mutima we ijwi rimubwira ko ari umunyabyaha kandi ko natihana azapfana ibyaha akabura ubugingo buhoraho, kuva icyo gihe ngo yamaze amezi menshi yarabuze amahwemo mu mutima kubera ijwi rimusaba gukorera Imana.
Kuwa 26 Kamena 1842 yiyeguriye Yesu abatizwa mu mazi menshi na John Hobart maze asigara ategereje ko Yesu aza akamujyana, icyo gihe ngo yahise abona amahoro yo mu mutima atari yarigeze agira kuva avutse.
Gukurikiza inyigisho za William Miller byatumye umuryango we wose uva mu itorero ry’Abametodisite bayoboka inyigisho za William Miller wari waratangije ibihe by’ivugurura n’ubugorozi (Millerite movement / Millerism)
Yakunze kwandika atanga inama z’ukuntu itorero rikwiye kwitwara mu bihe by’imperuka. Mu nyigisho ze yerekana ko abantu bakizwa n’ubuntu ku bwo kwizera gusa, akagaragaza ko abantu ari bo kibuga cy’intambara ikomeye iri hagati ya Kisirito na Satani, kandi akavuga ko kwizera nyakuri kugomba gushingira ku mucyo mushya Imana yerekanye.
Mu bihe bye, yagiriye abantu inama yo gutungwa n’ibiribwa by’umwimerere bagakunda imboga n’imbuto, bagakunda amazi kandi bakirinda itabi nubwo icyo gihe abaganga bataribuzanyaga.
Yanditse ibitabo byuzuyemo inama ku buzima n’imirire nka Counsels on Diet & Foods, Healthful Living (1897, 1898), The Health Food Ministry (1970) ,The Ministry of Healing (1905) n’ibindi byinshi.
Uyu rero ni nyirakuruza w’abadiventisite wabyawe n’ibibwirizwa by’umugorozi w’umunyamerika William Miller, byari bishingiye mu buhanuzi bw’ibimenyetso byo kugaruka kwa Yesu. (Daniel 12:11-12; Daniel 8:14; Matayo 24:29-30) ari na byo byatumye Ellen G White yihana agatangiza itorero ry’abadiventisite b’umunsi wa Karindwi.
Nyuma yuko umugabo we apfuye mu 1881, Ellen White yakomeje imirimo y’iyobokamana apfa mu 1915 ashyingurwa iruhande rw’umugabo we muri Leta ya Michigan. Aho aba bombi bashyinguye ndetse n’aho bari batuye, ubu hafatwa nk’ahantu abadiventisite bakorera ubukerarugendo bw’iyobokamana bakamenya byinshi ku mukurambere wabo.
Nibyiza
ReplyDelete