Nyuma y'amavuna yamaze ibyumweru bibiri mu ntara y'ivugabutumwa ya Ndera habatijwe abantu barenge 41 hiyegurira Imana n'abandi 2 nyuma y'umubatiuzo


Kubatizwa cyangwa kubyarwa ubwa kabiri ku mukirisitu usanga hari abantu bamwe batabisobanukiwe,ndetse bamwe bakawufata nk’ikintu kidafite agaciro kanini,nyamara ku mu kirisitu,umubatizo ni ikimenyetso gikomeye cyo guhinduka umwana w’Imana.
Kubyarwa ubwa kabiri bivuga kubyarwa n’amazi n’umwuka. Ni ukuvuka mu buryo bw’umwuka maze ukaba icyaremwe gishya ukaba umwana w’Imana,nkuko ijambo ry’Imana ribisobanura neza muri YOHANA3:1-6. Uyu murongo uvuga inkuru y’umugabo witwaga Nikodemu akaba yari umunyedini ukomeye ndetse akaba n’umwigisha w’abayuda ariko
akaba atari azi ibyo kubyarwa ubwa kabiri no kuba umwana w’Imana, niko gusanga Yesu aramusobanurira.
Kugira ngo ube umukirisitu nyawe ndetse wabyawe ubwa kabiri hari ibintu bitatu biranga ubuzima bwe aribyo ; Kwihana,Kwizera no kubatizwa
KWIHANA:kwihana ni uguhindura imitekerereza n’imikorere mibi maze ugakora ibyiza,kuko nta yindi nzira yo kwegera no gusabana n’Imana bitanyuze mu kwihana. Nkuko Ijambo ry’Imana muri-Matayo3:1-6 ;8 ,-Ibyakozwe2:38 habisobanura neza.
KWIZERA:Iyo umaze kwihana ugomba kwizera kugira ngo ubone agakiza.
KUBATIZWA:Bibiliya yera itwereka imibatizo ibiri dukwiye kubatizwa : Umubatizo wo mu mazi menshi n’umubatizo wo mu mwuka wera .
Umubatizo wo mu mazi menshi:Umubatizo wo mu mazi menshi ni ikimenyetso kigaragaza gupfa no kuzukana na Kristo . Bibiliya ivuga ko Kubatizwa mu mazi menshi ari byo bikwiriye abakiranutsi nkuko byanditse muri (Matayo 3:15),naho muri (Matayo 28:18-19 handitse ngo :" Kubatizwa mu mazi menshi ni ukumvira itegeko ry’Umwami Yesu."
Iki nicyo gisobanuro cy’umubatizo mu magambo makeya,ari nayo mpamvu umukirisitu nyawe aba agomba kubatizwa nka kimwemu biranga umukirisitu.

uko umubatizo wagenze mu ma foto 











Nyuma y'amavuna yamaze ibyumweru bibiri mu ntara y'ivugabutumwa ya Ndera habatijwe abantu barenge 41 hiyegurira Imana n'abandi 2 nyuma y'umubatiuzo
Share:

No comments:

Post a Comment

tanga igitekerezo cyawe hano

Shakisha

shakira hano kurubuga

dukurikire kumbuga nkoranyambaga