AMATEKA Y’INDIRIMBO YA “203.MUNSI Y’AMABABA YE”

“Undinde nk’imboni y’ijisho, umpishe mu gicucu cy’amababa yawe.” Zaburi 17.8 Iyi ndirimbo nyituye abarwaye indwara zidakira
Wakora iki igihe umuntu wacurangaga Piyano acitse intoki cyangwa se zanze gukora? Ibi nibyo byabaye kuri Annie Johnson Flint. 

Wakora iki se umupasiteri cyangwa umubwiriza arwaye indwara imubuza burundu kuvuga? Tekereza noneho abizera ndetse nawe wasengeraga abandi bishyize hamwe ngo basenge Imana imukize, bityo akomeze akore umurimo w’Imana, ariko bigasa nk’aho Imana iryumyeho, ahubwo agakomeza kuremba. Ubwo se iki nicyo gisubizo cy’Imana? Kuki se uyu yasengeraga abandi bagakira nyamara we akaba atisengeye? Ariko usengeye umuntu urwaye ngo akire, aho gukira ahubwo bikamuviramo ubumuga, iki gihe Imana yaba yagusubije?
Uru ruhurirane rw’ibibazo bigoye isubiza, nibyo tuza gusuzumira ku buzima bwaranze William Orcutt Cushing umuhimbyi w’indirimbo ya 203. MUNSI Y’AMABABA YE” mu gitabo cy’Indirimbo zo Guhimbaza Imana cy’ikinyarwanda gikoreshwa n’Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda.
William Orcutt Cushing umuhimbyi w’indirimbo ya 203
William Orcutt Cushing   yavutse taliki 31/12/1823  mu gace ka Hingham ku babyeyi b’Abakristo bari batsimbaraye ku kwemeza ko Imana itari ubutatu, ahubwo ko Yesu atari Imana.
Igihe William Orcutt Cushing   yari ageze mu kigero cy’ubugimbi yatangiye gusoma Bibiliya abishyizeho umwete, biza kumuviramo kuba umwizera mu Itorero ry’Aba Orutodogisi. Afite imyaka 18, William Orcutt Cushing   yiyumvisemo Imana imuhamagarira kuba umubwirizabutumwa.
William Orcutt Cushing    yari umuntu ukomera ku mahame ya gikiristo. Ikintu yakoze kitazibagirana ku isi ni aho yatanze amafaranga yose yari yarizigamiye mu buzima bwe bwose angana n’amadorari 1,000 ($1,000), wavugako mu mwaka wa 2013 yari kuba nka $18,400 akayaha umwana w’umukobwa wari ufite ubumuga bwo kutabona kugirango akunde abashe kwiga.
William Orcutt Cushing    yatangiye kuba umubwiriza ukomeye urwanya inyigisho y’Ubutatu Bwera kimwe n’ababyeyi be. Yerejwe ubugabura mu gace ka Searsburg i New York, mu burengerazuba bwa Trumansburg. Muri aka gace kandi niho yaje guhurira n’um’ari witwa Rena Proper baje gushyingiranwa mu mwaka wa 1854. Muri uyu mwaka, niho William Orcutt Cushing    yanditse indirimbo ye ya mbere yitwa “When He Cometh”, ikaba indirimbo ya 7 mu gitabo gikoreshwa n’Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi yitwa  “Ubwo Yesu Azagaruka”, ishingiye muri Malaki 3.17
William Orcutt Cushing yakomeje kujya abwiriza mu duce twinshi I New York kugeza mu mwaka wa 1870 ubwo umugore we Rea yapfaga.
Uburwayi bw’umugore we, bwatumye William Orcutt Cushing asubira I Searsburg. Nta gihe kinini gishize, ari mu myaka nka 50, William Orcutt Cushing yarwaye umugagaro (paralysis) ku buryo atashoboraga kuririmba, habe no kubwiriza. Ibi byamutesheje umuhamagaro we wo kubwiriza yari amazemo imyaka 27.
Birumvikana ko William Orcutt Cushing yasenze cyane ngo Imana imukize, ariko Imana ntiyamukijije, ahubwo yarimo imutegurira undi murimo nawo wagombaga kuzafasha benshi kurutaho. Imana yaguye inganzo ye yo kwandika indirimbo (guhimba indirimbo) ku buryo yanditse indirimbo 300 harimo nka “The Name of Jesus, Home at Last,Follow on, zakunzwe cyane.
Taliki ya 19/10/1902, afite imyaka 79, William Orcutt Cushing yapfiriye mu gace ka Lisbon Center i New York maze ashyingurwa mu irimbi rya Jones bugufi bwa Searsburg.
INDIRIMBO YA “203.MUNSI Y’AMABABAYE”
Amagambo y’indirimbo ya 203.MUNSI Y’AMABABA YE
Indirimbo ya “203.MUNSI Y’AMABABA YE” ni indirimbo ya 529 mu gitabo cy’indirimbo zo guhimbaza Imana cy’Icyongereza gikoreshwa n’Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi (SDAH),aho yitwa “UNDER HIS WINGS”,ikaba iya 203 mu cy’ikinyarwanda.
Indirimbo ya 203.MUNSI Y’AMABABA YE kuri muhundwanota
Ni indirimbo iririmbirwa ku rufunguzo rwa Db, ikabarwa 6/8. Amagambo yayo yahimbwe na  William Orcutt Cushing ishyirwa mu njyana n’umunyamuziki  IRA DAVID SANKEY.
Umunyamuziki Ira David Sankey
Bivugwa ko William Orcutt Cushing yayanditse amaze nk’imyaka 25 agize ubumuga, iki gihe akaba yari afite imyaka nka 73 afite. Yayanditse agendeye ku magambo ari muri Zaburi 17.8 agira ati
 “Undinde nk’imboni y’ijisho, umpishe mu gicucu cy’amababa yawe.”
Umuhanzi w’iyi ndirimbo agendeye ku magambo y’Umunyezaburi, akanashingira kubyo Imana yamukoreye mu burwayi bwe, ahamya ko Imana ifite ubushobozi n’urukundo byo kurinda abana bayo, kabone n’ubwo haba hariho ibyago n’ibibazo bitubudikiye nk’ijoro ryijimye cyane cyangwa tugoswe n’ibishuko. No muri ibi bihe dufite ikizere cy’uko Imana izabidukingira ntibiduhungabanye mu kwizera. Ubwo tugoswe n’ibibi nk’ibyo rero, turasabwa kuguma mu Mana kuko ntakizahadusanga, ku buryo nta n’icyaduhangara.
Dusubire gato ariko kuri bya bibazo bigoye isubiza twabonye haruguru. Ni gute umuntu ashobora gusaba ikintu cyiza nko gukira ikibazo cy’ijwi ngo akomeze umurimo wo kubwiriza agarura abantu kuri Kristo, aho gukira ahubwo akaba paralize (akagagara)? Nuko Imana iba yamuteguriye ibindi byiza bifite akamaro kurutaho.
William Orcutt Cushing  yari kubwiriza wenda gusa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agafasha abaho gusa, ariko kubera inganzo ye, ubu abwiriza isi yose!
Burya koko “ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye.” Abaroma 8.28

Izina ry’Uwiteka ni umunara ukomeye, umukiranutsi awuhungiramo, agakomera. Imigani 15.10
Share:

No comments:

Post a Comment

tanga igitekerezo cyawe hano

Shakisha

shakira hano kurubuga

dukurikire kumbuga nkoranyambaga