AMATEKA Y’INDIRIMBO YA 216 “NSHIKAMYE KU MASEZERANO

Iyi ndirimbo nyituye abantu barwaye indwara zidakira, abaganga basezereye ngo bajye kurwarira mu ngo zabo. Tekereza ufashwe n’indwara, nuko uko bukeye ikagenda yiyongera, maze ugafata icyemezo cyo kujya kwa muganga! Muganga aragusuzumye akuzaniye ibisubizo by’uko urwaye indwara ikomeye nuko akaguha imiti akanakubwira uko wifata nuko ukajya mu rugo. Tekereza
cyera kabaye ya ndwara ikomeje gukara, noneho ukajya kwa muganga akaguha ibitaro ari nako unywa imiti myinshi, ari nako ubonana n’abaganga b’inzobere kurutaho, ari nako kandi amafaranga agenda agushiraho! Tekereza umuganga w’inzobere kuruta abandi agusezereye mu bitaro udakize, nyamara akakubwira ati “Byose ni kimwe genda ube urwariye mu rugo, tuzareba uko bizamera!” Nta gushidikanya akenshi ni nk’aho aba akubwiye ati “Itahire utegereze urupfu, kuko ntuzakira!”
Ariko se muri ibi bihe wakomeza gusenga Imana uyizeye, uyisaba ko yagukiza, cyangwa watangira kuraga ibyawe? Ese amasezerano y’Imana yaba agifite agaciro kuri wowe, cyangwa waba ugoswe no kwiganyira?
Iyi mimerere ni yo umuhanzi w’indirimbo ya 216 yitwa “Nshikamye ku masezerano” witwa RUSSEL KELSO CARTER yagezemo, nyamara Imana imukorera igitangaza ku buryo byabereye abayiririmba ubuhamya n’ikizere cy’uko Imana yacu ishoboye.
RUSSEL KELSO CARTER
Indirimbo “Nshikamye ku Masezerano” ni iya 216 mu gitabo cy’Indirimbo zo Guhimbaza Imana gikoreshwa n’Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda. Ni iya 518 mu gitabo cyabo cy’icyongereza.
Indirimbo “Nshikamye ku Masezerano”ifungurirwa mu rufunguzo rwa Bb, naho uyiririmbisha akayibara kuri 4/4. Ni indirimbo yahimbwe kandi ishyirwa mu njyana na RUSSEL KELSO CARTER
Indirimbo ya 216 “Nshikamye ku Masezerano”
RUSSEL CARTER yavutse taliki ya 18 Ugushyingo mu 1849 i Baltmore, muri Leta ya Maryland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
RUSSELL KELSO CARTER yize amashuri yisumbuye mu isuri rya gisirikare rya Pennyslvania (Pennsylvania Military Academy ubu ryitwa Widner University) riri mu gace ka Chester. Iki gihe yabaga uwa mbere mu ishuri, ndetse impano ye yo gusiganwa mu kwiruka yari yaramuhinduye ikirangirire muri iryo shuri, kuko akiri muto yasiganwaga ku maguru (athlete).
Ku myaka 15 nibwo yiyeguriye Imana mu itorero ry’Abaperisebiteriyene, itorero n’ababyeyi be basengeragamo, nyuma y’amateraniro yo gusenga yari yabaye muri icyo kigo. We ubwe yivugira ko kuva akiri umwana yahoraga yumva ijwi rimuburiza amahoro mu byaha, niko kwiyegurira Yesu ari umusirikare.
Igihe RUSSELL KELSO CARTER yarangizaga amasomo, yabaye umusirikare, kandi ku nyandiko ze yitwa Kapiteni Carter. Yabaye umwarimu waho n’umutoza mu byo gusiganwa ku maguru. RUSSELL KELSO CARTER yakoze imirimo myinshi mu kigo cya gisirikare cya Pennsylvania, aho yari umwarimu w’Ubutabire (chemistry), siyanse, ubwubatsi n’imibare. Yahandikiye ibitabo ndeste n’udutabo two gusoma (novels). Mu buzima bwe yari umuririmbyi n’umunyamuziki.

RUSSELL KELSO CARTER
Mu mwaka wa 1879 yahindutse umumetodisite, ndetse aza kuba n’umupasiteri muri iryo torero, ni nabwo kandi yafaswe n’indwara y’umutima.
Nubwo ariko yari yarahimbye indirimbo zo kwishingikiriza ku masezerano y’Imana, yabyumvise neza ubwo ku myaka 30 yabwirwaga ko arwaye indwara y’umutima bigoye gukira, abaganga bakamubwira ko ntacyo bakimufashije. Yagiye kwivuza I Calfornia ahamara imyaka 3, ariko binanira abaganga, nuko  asubira ku ivuko kuhategerereza urupfu.
Yatangiye kujya asoma cyane Bibiliya, anitoza kwishingikiriza ku masezerano yayo, nuko yiringira Imana. Yaje kumva inyigisho z’umugabo Charles Cullins warimo yigisha i Boston, ibijyanye no kwizera Imana ugakira. Yiyemeje kumusangayo barasengana arakira, ku buryo nyuma y’iminsi 3 yasubiye ku kazi ke ko kwigisha. Umva ubuhamya yatanze
“Mu mpeshyi y’umwaka wa 1879, indwara y’umutima nari maranye imyaka 7, yatangiye kujya yanga imiti nahabwaga n’abaganga, nuko ndarwara byo gupfa. Nari narumvise bavuga ibijyanye ‘n’Isengesho ryo kwizera’ rikiza, ariko numvaga ari nko kwihandagaza gusaba ikintu gikomeye gutyo. Napfukamye mu cyumba cya mama i Baltimore, nuko ntura Imana ibyari bindi ku mutima byose. Nashyize gushidikanya iruhande, ntangira kujya ntekereza kuri buri jambo, nuko nkira gushidikanya kurenza ikindi gihe cyose nabayeho. Numvise ijwi rituje, nuko mbona Bibiliya imfunguriwe, kandi numva nyikunze kurenza ikindi gihe. Nakijijwe n’imbaraga y’Imana gusa. Imana ihimbazwe!
Umwe mu bamuzi witwa Connie Ruth Christiansen yagize ati “Yarapfukamye asezerana ko Imana yamukiza cyangwa itamukiza, ko  mu buzima bwe bwose azitangira gukorera Imana.” Yakomeje yongeraho ko yahise afata Bibiliya maze amasezerano yanditswemo akayagira aye. Yikomeje ku Mana yamukiza cyangwa se itamukiza.
Imana yaje guhitamo kumukiza iyo ndwara amara indi myaka 49! RUSSELL KELSO CARTER yavuze ko gukiza ari ukw’Imana. Muri iyo myaka yakurikiyeho yarwaraga mo izindi ndwara ariko Imana ikabyemera kubw’umugambi wayo. Ugukira kwe kw’indwara y’umutima ni igihamya cyo kwizera kwe.
Mu buryo bw’igitangaza, RUSSEL KELSO CARTER yakize indwara y’umutima yari arwaye! RUSSEL KELSO CARTER  yaramye indi myaka 49 ameze neza. Iyi ndirimbo yanditse mu myaka ya mbere y’icyo gitangaza.
Iyi ndirimbo “Nshikamye ku Masezerano” yayihimbye  acyigisha muri rya shuri rya gisirikare mu mwaka wa 1886. Injyana yayo ihuye koko n’akarasisi ka gisirikare.
Yanditse ibitabo byinshi nka “Miracle of Healing, Pastor Blumhardt, The Atonment for sin and Sickness..” Ibi bitabo byabaga ahanini bikubiyemo inyigisho ivuga ibyo kwizera Imana gukiza. Nubwo yirunduriye mu nyigisho yo kwigisha abantu kwizera Imana ikabakiza, hari izindi ndwara yagendaga arwara, hakaba izakiraga asenze nka Malaria, ariko izindi zose siko zakiraga.
Nubwo indirimbo “Nshikamye ku Masezerano” ariyo ndirimbo ya RUSSEL KELSO CARTER izwi cyane, siyo gusa yahimbye, kuko hari n’izindi yahimbye nka:
  • I’m more than a conquerer
  • The King’s wedding march
  • Cleansing Balm
  • The Invitation
  • Breathe upon us from heaven zitari mu kinyarwanda
Si ibyo gusa ariko, kuko yanafashije mu gukosora indirimbo. Afatanije na A.B Simpson, banditse indirimbo mu gitabo cy’indirimbo bise Christian and Missionary Church, Hymns of the Christian Life cyasohotse mu 1891, kirimo indirimbo 68 yashyize mu njyana, kandi 52 niwe wazihimbye (amagambo).
Umugore we Josephine yaje kurwara indwara zo mu mu mutwe. Ikintu cyabaye ariko kigatungura benshi, ni ukuntu yatandukanye n’umugore we Josephine, agashaka undi witwa Elizabeth, mu mwaka wa 1895.
Nubwo CARTER yaje kwiga akaba n’umuganga uvura, mu mwaka wa 1898  CARTER yarwaye igituntu, amara amezi 3 avurwa nuko arakira. Benshi bibajije impamvu atasenze ngo Imana imukize kubw’isengesho gusa, nuko abasubiza ko Imana ishobora gukoresha imiti cyangwa se isengesho.
Taliki ya 23 Kanama mu 1928, Carter yapfiriye mu gace ka Catonsville, i Maryland, maze ashyingurwa mu irimbi rya Greenmount riri mu gace ka Baltimore i Marylan.
Nibyo koko ibibazo ntibizabura, bimwe bigoye no kuba watinyuka gusenga Imana uyisaba kugukiza. Hari n’igihe bidutera kumva tubuze epfo na ruguru. Ibi bihinduka urugamba. Iki gihe dukwiriye kwibuka kurwanisha inkota y’ibyiringiro ariko gushikama ku masezerano. Si amasezerano kandi abonetse yose, kuko twayahawe n’Umucunguzi wacu Yesu, akayakomereza mu ijambo rye. Reka twumve ijwi rya Mwuka we riduhamagarira kumugumamo, we dukesha byose, we udukomeresha umurunga w’urukundo, we wifuza kutwejesha amaraso ye. Nta kabuza kubwo gushikama ku masezerano ye tuzatsinda!!!!

“Mwishime iteka, musenge ubudasiba, mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu. Ibahamagara ni iyo kwizerwa, no kubikora izabikora.” 1Abatesalonike 5.16-18,24
Share:

No comments:

Post a Comment

tanga igitekerezo cyawe hano

Shakisha

shakira hano kurubuga

dukurikire kumbuga nkoranyambaga