AMATEKA Y’INDIRIMBO YA 65 “NKUNDA KWIRINGIRA YESU

{Iyi ndirimbo nyituye by’umwihariko abapfakazi (abagore bapfushije abagabo)}
“Kandi unyambaze ku munsi w’amakuba no kuw’ibyago,nzagukiza nawe uzanshimisha.” Zaburi 50.15
Ese wakora iki igihe ntacyo gukora gisigaye?
Igihe se ibyagufashaga cyangwa uwagufashaga mu buzima,mbese ibyo wari witezeho amakiriro biyoyotse mu kanya gato ubirebesha amaso wakwifata ute? Wakomeza kuba umwizerwa se, cyangwa waba mpemuke ndamuke?
Nubwo ariko iki gihe waba uri mu mage, dufite isezerano mu Migani 3.5-6 hagira hati
“Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe.Uhore umwemera mu migendere yawe yose,nawe azajya akuyobora inzira unyuramo.”
Mu bihe nk’ibyo kwiringira Yesu,ukamwumvira,ukamuyoboka,ukishingikiriza kubyo yasezeranye bikumara gushidikanya,bikadutsembaho ibicumuro,bikaguha amahoro ashyitse n’ubugingo bw’iteka.
Indirimbo ya 65 ‘NKUNDA KWIRINGIRA YESU” igira iti
     Nkunda kwiringira Yesu ni imwe mu ndirimbo ziririmbwa kandi zikunzwe n’abakristo ku isi hose. Amagambo ayigize yanditswe na Louisa M.R. Stead, mu myaka hagati ya 1880 na 1882, ariko umuziki wayo wahimbwe n’umunyamuziki ukomeye William J. KirkpatrickNubwo igihe iyi ndirimbo yandikiwe kitazwi neza ariko ni hagati ya 1880 na 1882. Yasohotse bwa mbere mu gitabo cy’indirimbo cyitwa Songs of Triumph mu mwaka wa 1882.
Louisa M.R. Stead
William J. Kirkpatrick
Louisa Stead yavukiye I Dover mu Bwongereza. Akiri muto yiyumvagamo umuhamagaro wo kuzaba umumisiyoneri wo kuzajya kubwiriza mu Bushinwa.Yagiye gutura mu gace ka Cincinnati, Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka w’1871,iki gihe yari mu kigero cy’imyaka nka 21. Igihe yajyaga mu materaniro makuru yaberaga mu gace ka Urbana, Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,yiyeguriye Imana nuko akomeza kwiyumvamo umuhamagaro wo kuzaba umumisiyoneri, ariko ubuzima bwe ntibwamwemerera kubigeraho.
Mu mwaka wa 1875 yashyingiranwe na Stead nuko babyarana umwana w’umukobwa umwe witwa Lily.
Nk’uko amateka abivuga, hari ku gasusuruko ubwo Louisa M.R. Stead,umugabo we n’agakobwa kabo kitwa Lily kari gafite imyaka 4 y’ubukuru,bajyaga gutembera ku mazi. Hari ku gasusuruko ku musenyi wa Long Island Sound I New York. Bari mu byishimo, bagiye kumva bumva urusaku, bagiye kureba basanga ari umwana w’umuhungu wari uri gutaka arimo arohama mu mazi. Umugabo wa Louisa M.R. Stead witwa Stead yahise yiroha mu mazi,ngo atabare uwo mwana. Louisa M. Stead n’agakobwa ke bari aho ku mazi bitegereza ibiri kuba, igihe uwo mwana wari warohamye ndetse n’umugabo wa Louisa M.R. Stead barimo bagundagurana n’amazi,bikaza kurangira n’umugabo wa Louisa M. Stead arohamye nawe agapfa.
Mu kababaro n’amarira menshi no kwibaza uko bizabagendekera Louisa M. R.Stead yasubiye iwe amanjiriwe. Uwo muryango wari umeze neza,waje kwisanga mu bukene bukomeye, aho no kubona icyo kurya byabaga ari ingorabahizi,akenshi bakanabona icyo kurya mu buryo bw’igitangaza.

Igishimishije ariko nuko Imana itigeze ibareka,ahubwo mu nzitane y’ibyo bibazo Louisa M.R. Stead yigiyemo kwiringira Imana gukomeye,ari nabyo byaje kumutera guhimba igisigo nka kiriya gikomeye.
Share:

No comments:

Post a Comment

tanga igitekerezo cyawe hano

Shakisha

shakira hano kurubuga

dukurikire kumbuga nkoranyambaga