Ese birakwiye gutanga amaturo no gukora ubwitange mu kubaka insengero ?

Image result for ndera adventist churchAkenshi amatorero ari mu bikorwa byo gushaka uko yakubaka insengero zabo bwite; usanga ahura n’intambara zitandukanye; dore ko usanga insengero nyinshi zitangirira mu bukode. Kubera kwinubira ubwitange bwa hato na hato; usanga bitera benshi mu banyetorero kwimuka mwayo matorero ari mu bikorwa by’inyubako; bakagana ayarangije ibikorwa by’inyubako n’ubwitange buba busa nubuhoraho.

8
Ese birakwiye gutanga amaturo no gukora ubwitange mu kubaka insengero ?
Nubwo bamwe batarasobanukirwa umugisha uri mu kwitanga mu bikorwa byo kubaka inzu y’Imana; Hari n’abandi baba bakwirakwiza inyigisho zibuza abantu kwitanga; mu byukuri bene izo nyigisho usanga zihabanye cyane n’ukuri kwa Bibiliya; Zigamije kugisha no kuyobya benshi.
Tubona muri Bibiliya mu gihe cyo kubakira Uwiteka ubuturo bwera ; nyuma yaho Imana yari yahaye Mose igishushanyo cy’ariho ibipimo n’ibikoresho abantu bagombaga gukoresha; aho Abisiraheli bose n’imitima yabo ikunze; batuye byinshi birenze ibyari bikenewe mu kurema ubuturo bwera; Aho Mose yageze aho ashyiraho abo kuzenguruka mu bantu bababuza kongera gutanga no kurema ibyo kongera kurema ihema ry’ibonaniro; kuko bari batuye ibisaze.
” babwira Mose bati “Abantu batuye byinshi bisāze cyane ibyo kuremesha ibyo Uwiteka yadutegetse kurema.”  Mose ategeka aya magambo, bategeka ko bayamamaza mu mahema yabo hose, ngo “Ntihongere kugira umugabo cyangwa umugore urema ikindi cyo guturira kuremesha ubuturo bwera.” Uko ni ko babujije abantu gutura.”
Kuva 36:5-6
Mu gihe hari abinubira kwitanga ku nyubako; mu murongo dusomye tubonye mo isomo rikomeye; aho Abisiraheli bo batanze ibyo kurema ihema ry’ibonaniro; ndetse bikarenga ibyari bikenewe; bikageza aho abakiraga ayo maturo bashyize ho abo kubuza abantu kongera gutanga, Bigaragaza ko bari barasobanukiwe ibanga n’umugisha uri mu gutanga.
Share:

1 comment:

tanga igitekerezo cyawe hano

Shakisha

shakira hano kurubuga

dukurikire kumbuga nkoranyambaga