Ese birakwiye gutanga amaturo no gukora ubwitange mu kubaka insengero ?

Image result for ndera adventist churchAkenshi amatorero ari mu bikorwa byo gushaka uko yakubaka insengero zabo bwite; usanga ahura n’intambara zitandukanye; dore ko usanga insengero nyinshi zitangirira mu bukode. Kubera kwinubira ubwitange bwa hato na hato; usanga bitera benshi mu banyetorero kwimuka mwayo matorero ari mu bikorwa by’inyubako; bakagana ayarangije ibikorwa by’inyubako n’ubwitange buba busa nubuhoraho.
Share:

Natunganira nte Imana?

Ikibazo: Natunganira nte Imana?

Igisubizo: 
Kugira ngo 'dutunganire' Imana, mbere na mbere tugomba gusobanukirwa icyo ijambo 'ikibi' risobanura. Igisubizo ni icyaha. 'Ntawe ukora ibyiza n'umwe' (Zaburi 14:3). Twigometse ku mategeko y'Imana; 'twese twayobye nk'intama zizimiye' (Yesaya 53:6).

Inkuru mbi n'uko igihano cy'icyaha ari urupfu. 'Ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa' (Ezekiyeli 18:4). Inkuru nziza n'uko Imana y'urukundo idukurikiranira hafi kugira ngo iduhe agakiza. Yesu yavuzeko icyamuzanye ari 'gushaka no gukiza icyari cyazimiye' (Luka 19:10), yongeraho ko icyari cyamuzanye kirangiye, igihe yabambwaga ku musaraba, aravuga ati: 'Birarangiye!' (Yohana 19:30).

Kugirana ubusabane n'Imana bitangirana no kwemera icyaha cyawe. Igikurikiraho n'ukwicisha bugufi ukicuza icyaha cyawe ku Mana (Yesaya 57:15) no kwiyemeza kureka kukireka. 'Kuko umutima ari wo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka, kandi akanwa akaba ari ko yatuza agakizwa' (Abaroma 10:10).
Share:

Nahawe imbabazi? Nabona nte imbabazi zituruka ku Mana?

Ikibazo: Nahawe imbabazi? Nabona nte imbabazi zituruka ku Mana?

Igisubizo: 
Mu Byakozwe n'Intumwa 13:38 baragira bati,' Nimumenye rero, bavandimwe ko ari ku bwa Yesu mwamenyeshejwe ibabarirwa ry'ibyaha.' 

Imbabazi ni iki kuki jyewe nzikeneye?

Image result for gusoma bibiliyaIjambo "imbabazi" risobanura guhanagura urutonde rw'ibyaha, kugira impuhwe, gusiba ideni. Iyo dukoreye nabi abandi dusaba imbabazi kugira ngo twongere tugirane umubano mwiza. Imbabazi ntizitangwa kuko nyiri ukuzaka akwiriye kubabarirwa. Nta muntu ubereye kubabarirwa. Imbabazi ni igikorwa cy'urukundo, impuhwe, ingabire. Kubabarira ni icyemezo umuntu afata kugira ngo yoye kugirira undi ingingimira, akirengagiza ibyamukorewe bidakwiye. 

Share:

IJAMBO RY’IMANA : Wikwiheba , kuko mu gihe cyashyizweho n’Imana izakwibuka


Hari ikinanira Uwiteka se? Mu gihe cyashyizweho, iki gihe cy’umwaka nikigaruka nzakugarukaho, Sara abyare umuhungu.( Itangiriro 18:14 )
Wikwiheba , kuko mu gihe cyashyizweho n'Imana izakwibukaNongeye kubasuhuza nshuti zacu mudukurikira kuri www.ibyishimo.com kandi mbifuriza umwaka mushya muhire ndetse no kuwutangirana imigisha iva ku Mana kandi mbifuriza ko mu gihe cyashyizweho muri uyu mwaka namwe Imana yazabibuka.
Wikwiheba , kuko mu gihe cyashyizweho n’Imana izakwibuka
Share:

Shakisha

shakira hano kurubuga

dukurikire kumbuga nkoranyambaga