Hari ikinanira Uwiteka se? Mu gihe
cyashyizweho, iki gihe cy’umwaka nikigaruka nzakugarukaho, Sara abyare
umuhungu.( Itangiriro 18:14 )
Nongeye kubasuhuza nshuti zacu mudukurikira
kuri www.ibyishimo.com kandi mbifuriza umwaka mushya muhire ndetse no
kuwutangirana imigisha iva ku Mana kandi mbifuriza ko mu gihe cyashyizweho muri
uyu mwaka namwe Imana yazabibuka.
Uyu munsi rero ijambo Imana yanshyize ku
mutima nshaka ko tuganiraho niri rivuga ngo “ Mu gihe cyashyizweho nawe
Imana izakwibuka”.
Nshuti yanjye hari igihe uhura n’ibibazo
cyangwa n’intambara ukagirango Imana yarakwibagiwe, oya siko bimeze menya ko
isaha yawe yogusubizwa iba itaragera, ubundi iyo uvuze ngo igihe cyashyizweho
bisobanurako hari igihe Imana yagennye uzasubirizwaho.
Ndashaka ko turebera hamwe abantu batabawe mu
gihe cyashyizweho.
1. Mu gihe cyashyizwe ho ingumba zirabyara :
Iyo dusomye mu itangiriro
tuhasanga inkuru z’umubyeyi wita Sara wari ingumba yarabuze urubyaro ariko mu
gihe cyashizweho Imana yamuhaye Isaka nubwo Sara n’Aburahamu bari bashaje ariko
babyaranye Isaka igihe Imana yababwiye kigeze. ( Itangiriro 21:2-3 ) mwene data
ndakumenyeshako mu gihe cyashyizweho ingumba nazo zirabyara .
Mwibuke ko na Hana mu gihe cyashyizweho
yabyaye Samweli, (1 Samweli 1:20) niba naweu fiteikibazo cy’ubugumba mu gihe
cyashyizweho nawe uzabyara, wowe izere Imana nta cyayinaniye.
2. Mu gihe cyashyizweho ababuze ibyabo
barakubirwa :
Yobu mu gihe yahuraga n’ibyago akabura
urubyaro rwe, amatungo ndetse n’umubiri we ukababazwa yakomeje kwizera Imana
kugeza naho agambira mu mutima we ko kugeza ubwo azapfa atazigera yikuraho kuba
inyangamugayo, maze nyuma yibi byose Uwiteka arahirira Yobu ubwanyuma kuruta
ubwa mbere ndetse yongererwa n’imyaka yo kurama ijana na mirongo ine nuko Yobu
apfa ashaje ageze mu zabukuru. (Yobu 42:12-16)
Icyo usabwa nukuguma ku Mana kandi ukirinda
kuzikuraho kuba inyangamugayo ibindi byose Imana izagukubira, hari umuririmbyi
wabiririmbye ngo “eeeemy my God is good , every thing is double double yoo
,Education, Promotion, Success, house, money, cars are double double ” aha
yashakaga kwerekana ko Imana ari nziza ibintu byose ikuba inshuro ebyiri mu
burezi, kuzamurwa mu ntera, gutsinda, inzu, amafaranga, imodoka byose ikuba
inshuro ebyiri.
3. Mu gihe cyashyizweho Indwara zirakira:
Namani umugaba w’ingabo z’umwami w’iSiriya
yararwaye arembejwe n’ibibembe mu bavuzi b’iwabo harabuze uwamuvura ariko mu
gihe cyashyizweho yaramanutse yibira muri yorodani karindwi nk’uko uwo muntu
w’Imana yamutegetse maze ibibembe birakira. (2 Abami 5:13-14)
Mu gihe cyashyizweho Yesu yakijije umuntu wari
umaze imyaka mirongo itatun’umunani amugaye maze ahura na Yesu aramubwira ngo
byuka wikorere uburiri bwawe ugende. (Yohana 5:7-9)
Nawe ahari wabra ufite uburwayi umaranye igihe
kinini ndetse ukaba waranihebye ariko Ndakubwiza ukuri ko igihe nikigera ubwo
burwayi bukuruhije buzashyirwaho iherezo.
4. Mugihe cyashyizweho Imana ijya ihindura
Amazina :
Yabesi nyina yamwise iryo zina kuko
yamubyaranye agahinda maze Yabesi amaze kumenya ko iryo zina atari ryiza yibuka
ko hari Imana ihindura izina arayitakambira maze nayo imuha ibyo yayisabye
byose (1 Ngoma 4:9-10).
Byashoboka ko hari amazina waba wariswe bitewe
n’ubuzima ubayemo ukaba uri umukene, umushomeri, uri mubukode….. ariko
Ndakubwiza ukuri ko mu gihe cyashyizweho nawe Imana izaguhindurira izina wowe
yizere gusa ukore ibyo ishaka ibindi byose byo izabyikorera.
5. Mu gihe cyashyizweho Imana ijya yishyura
Amadeni :
Nkuko tubisoma muri Bibiliya hari umugore
w’umupfakazi wari uruhijwe n’umwenda kandi yari umupfakazi bigeraho umwishyuza
ashaka kujyana abana be ngo abagire imbata, ntakindi kintu yari afite uretse
agaherezo k’utuvuta yari afite maze mu gihe cyashyizweho Imana yamwishyuriye wa
mwenda maze inamuha n’ubundi buryo bwo kumutunga we n’abana be. (2 Abami 4:7)
Ushobora kuba uruhijwe n’amadeni warabaye
bihemu muri bagenzi bawe cyangwa muri Banki ariko niwizera Imana mu gihe
cyashyizweho izakwishyurira ndetse ntuzongera no kwaka amadeni.
6. Mu gihe cyashyizweho Imana ijya itanga
ubwenge:
Hari igihe waba uri umunyeshuri wiga bikanga
cyangwa ukaba ukeneye ubwenge buva ku Mana na Salomo nawe nubwo yari Umwami
yararebye abona ashobora kuzajya aca imanza nabi maze yigira inama yo kuyisaba
ubwenge bwo kumenya gutandukanya ibyiza n’ibibi no guca imanza zitabera maze
ako kanya Imana inezezwa n’ibyo ihita ko ibumuha imuha nibyo atayisabye.
(1Abami 3:9-13) .
Niba nawe wifuza ubwenge Imana niyo yo nyine
yabuguha nawe ukamenya kugenzura ibihe turimo.
Mwene data reka nkubwire ko nuguma ku Mana
ukayihanga amaso ukayizera ukitandukanya n’ibibi byose nayo ntizagukoza isoni.
Imana si umuntu ngo ibeshye, kandi si umwana w’umuntu ngo yicuze.Ibyo yavuze no
kubikora ntizabikora? Ibyavuye mu kanwa kayo, no gusohoza ntizabisohoza?
(Kubara 23:19).
Reka nkubwire nshuti yanjye waba uremerewe
n’ibigeragezo n’uburwayi , n’ubukene n’ubushomeri….? ariko wibukeko mu gihe
cyashyizweho nawe uzasubizwa ibidashoboka bizashoboka ingumba zizabyara ,
impumyi zizabona.
Reka nsoze nkwifuriza kuzibukwa n’Imana muri uyu
mwaka wa 2016 dutangiye kandi ngusabira kugira ngo izagukorere ikintu cyiza mu
buzima bwawe ku buryo abantu bazamenya ko wakoreye Imana.
Nuko Uwiteka abwira Samweli ati “ Dore nzakora
ikintu muri Isirayeli, uzacyumva wese amatwi azacura injereri. (1 Samweli
3:11).
Mbifurije umwaka mwiza wo gusubizwa n’Imana
kandi izawu baheremo ibyiza byose mwifuza ndetse izabakomereze mu buntu bwayo.
Nibyiza
ReplyDeleteurakoze cyane
DeleteBYIZA
ReplyDelete