Nyuma y'amavuna yamaze ibyumweru bibiri mu ntara y'ivugabutumwa ya Ndera habatijwe abantu barenge 41 hiyegurira Imana n'abandi 2 nyuma y'umubatiuzo


Kubatizwa cyangwa kubyarwa ubwa kabiri ku mukirisitu usanga hari abantu bamwe batabisobanukiwe,ndetse bamwe bakawufata nk’ikintu kidafite agaciro kanini,nyamara ku mu kirisitu,umubatizo ni ikimenyetso gikomeye cyo guhinduka umwana w’Imana.
Kubyarwa ubwa kabiri bivuga kubyarwa n’amazi n’umwuka. Ni ukuvuka mu buryo bw’umwuka maze ukaba icyaremwe gishya ukaba umwana w’Imana,nkuko ijambo ry’Imana ribisobanura neza muri YOHANA3:1-6. Uyu murongo uvuga inkuru y’umugabo witwaga Nikodemu akaba yari umunyedini ukomeye ndetse akaba n’umwigisha w’abayuda ariko
akaba atari azi ibyo kubyarwa ubwa kabiri no kuba umwana w’Imana, niko gusanga Yesu aramusobanurira.
Kugira ngo ube umukirisitu nyawe ndetse wabyawe ubwa kabiri hari ibintu bitatu biranga ubuzima bwe aribyo ; Kwihana,Kwizera no kubatizwa
Share:

Shakisha

shakira hano kurubuga

dukurikire kumbuga nkoranyambaga